
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 12 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 16.1-23
Ikib.5
Uzageza ryari kuririra Sawuli! (1): Samweli yakomeje kwingingira Sawuli, nyamara Imana yari yarashyize iherezo ku gihe cye, (1Sam.15.28) Buriya ikintu cyose kigira iherezo nk’uko Umwubwiriza yabivuze (Umubw.3.1) Dukwiriye kuba maso tukareka gutakaza igihe ku bintu bidafite igaruriro. Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica (2): Samweli yasabwe gukora ikintu cyari kiruhije mu gihe Sawuli yari akiri ku ngoma, kandi afite ubutware n’ubushobozi bwo kuba yamugirira nabi. Igitekerezo yagize cyo kugisha inama Imana, cyamushoboje guca mu kibazo neza. Umukristo nyawe aharanira gusa na Yesu mubyo anyuramo byose. Kandi umwuka mubi uvuye ku Uwiteka yajyaga amuhagarika umutima (14): Mbere y’uko uyu mwuka umuhangaho, twumvise ko Umwuka w’Uwiteka wari wavuye kuri Sawuli. Imana ifite ubutware bwo gukora icyo ishatse, cyane cyane kugira ngo itange isomo abandi bazareberaho, cyangwa se kugira ngo ihane umuntu utarayumviye. Gusenga: Mana umbabarire ikintu cyose cyatuma unkuraho Umwuka wawe.