Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 10 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 5.21b-32

August 10, 2024 - August 11, 2024

Ikib.1,3

“Dore ba bantu mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.” (25): Iki gihe intumwa ziri mu urusengero zirimo kwigisha byashoboka ko bumvaga batazongera gufatwa, kuko ari Malayika w’Imana wabakuye mu buroko, gusa siko byangenze, ahubwo ababarwanyaga barongeye barabafata (26). Ibi bitugaragariza ko ibitubaho byose Imana iba ibizi, kandi ijya yemera ko bitubaho. Byashoboka ko nawe uri mu bihe bigoranye, bimeze nk’ibibaya, cyangwa imisozi ikuguyeho; ariko komera ushikame Imana iri kumwe na we (Yos.1.9). Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu (29): Ijambo ry’Imana ridutegeka kumvira abatuyobora, ndetse tukabubaha, ariko ntibisobanuye ko tugomba kubarutisha Imana. Gufunga intumwa za Yesu zizira ko bigisha mu izina rya Yesu, ntibyari impamvu yumvikana yatuma bahagarika imirimo y’ivugabutumwa; ahubwo bakomeje guhamya inkuru y’Uwo aba batambyi bishe, bamubambye ku giti (30). Icyifuzo: Ujye wibuka gusengera abayobozi, kugira ngo bagira Umwuka w’ubwenge uturuka ku Mana. Indir. 63 Agakiza.

Details

Start:
August 10, 2024
End:
August 11, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN