
- This event has passed.
Kuwa cyumweru 23 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 18.1-11
Ikib. 3,4
“Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?” (1): Abigishwa bari bafite
amakimbirane hagati yabo y’ugomba kuba umuyobozi w’abandi ndetse
akazakomeza no kubayobora bageze mu bwami bwo mu ijuru. Mu gutekereza
iyi ngingo ibitekerezo byabo byari byubakiye ku guhagararira abandi, kubahwa,
35 Umusomyi wa Bibiliya 2025
kubavugira, kubafatira ibyemezo, kubahana, n’ibindi. Yesu yaberetse umwana
mutoya abasaba ko ushaka kuba umukuru mu bandi agomba kumera nk’umwana
mutoya. Yashakaga kubigisha ko ubutware bwo mu isi butandukanye n’ubutware
mu nzira y’Imana. Umukristo wese yubaha abantu bose. Ariko ushuka umwe
muri aba bato banyizera akamugusha (6): Mu gukoresha urugero rw’umwana
muto imbere y’abigishwa, harimo kubigisha ibintu bibiri: 1) ni uko ushaka kuba
umuyobozi mwiza akwiriye kwicisha bugufi agashyira imbere abandi. 2) ni uko
umwana muto ashushanya umunyantege nkeya ukwiriye kwerekwa urugero
rwiza, ndetse akarindwa, kandi akerekwa icyerekezo cyiza. Ikibazo: Abo
uhagarariye ubaha gaciro ki mu buryo bw’Umwuka? Indir. 99 Agakiza.