
- This event has passed.
Kuwa cyumweru 16 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 15.1-20
Ikib.1
Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera (2):
Abafarisayo batsimbararaga cyane ku mihango n’amategeko ku buryo
bagenzuraga buri kantu kose ko katanyuranya n’amategeko. Ibi byinjiraga
muri buri gikorwa cyose n’imibereho y’ubuzima. Kubera kwinjiza amategeko
mu buzima bwose, kwita ku mibanire ikwiriye n’Imana byabaga nk’ibitaye
agaciro, bityo isura yo kuramya nyakuri no gushyira imbere urukundo isigara
itakitabwaho (6). N’uyu munsi hariho abafata imigenzo y’aho basengera akaba
ari yo yonyine ihinduka kuramya nyakuri ku buryo ibindi binyuranye n’iyo
migenzo biba atari ukuramya. Uko abantu barushaho kuyoborwa n’imigenzo
niko amakimbirane arushaho kwiyongera hagati mu bizera Yesu basengera mu
matorero atandukanye. Dusabe Imana idushoboze kwemerana no kuyiramya
by’ukuri. Icyifuzo: Sengera abakrisito basengera mu matorero atandukanye
ariko bakaba barashyize hagati yabo urusika rw’imigenzo rubabuza gushyira
hamwe mu kuramya Imana no gushigikirana mu rugendo rujya mu ijuru. Indir.
198 Gushimisha.