
- This event has passed.
Ku cyumweru 22 Ukwezi kwa cumi n’abiri Luka 1.39-56
Ikib.3
Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta (39): Mariya yihutiye gusura Elizabeti wari utwite kandi akecuye, avayo ari uko Yohana avutse (56), kuko yashakaga kumufasha. Ibyishimo mu muryango birabasaga bigera no mu ndirimbo ya Mariya. Ibyishimo bya Elizabeti: Aramukanije na Mariya yabikomoye mu kuzuzwa Umwuka Wera, nuko azamura amashimwe, asingiza Imana,anaba uwa mbere uhishura ko Mariya atwite Umwami (43). Ibyishimo bya Elizabeti byageze no kuri Yohana, aho yari mu nda ya nyina maze abyerekanisha gusimbagurika (44). …Hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora (45): Kubera ko Mariya yizeye ijambo ry’Imana ryavuzwe na Malayika, byatumye imbaraga z’Imana zimuzaho. N’uyu munsi kwizera ni ko kuduhesha kugendererwa n’Imana (Ef.2.8-9). Ibyishimo bya Mariya yabishyize mu ndirimbo, avuga ko Imana yamukijije (47), kuko yatekereje ko Imana yashoboraga gutoranya undi utari we. Zirikana: Kwizera ni ko gutera umutima kuririmba, kubera impinduka zigaragarira gusa uwizera.