
- This event has passed.
Ku cyumweru 18 Ukwezi kwa munani Yosuwa 6.15-27
Ikib.1
Nimutere amajwi hejuru, kuko Uwiteka abahaye umudugudu (16): K’umunsi wa karindwi, Yosuwa n’abo bari kumwe bazengurutse Yeriko inshuro zirindwi nk’uko Uwiteka yabibategetse. Yosuwa, abasaba bose kurangurura bagatera induru, maze bibonera igitangaza. Abisirayeli bahita binjira mu mujyi, batsemba ibyari mu mudugudu byose. Abantu bose n’amatungo byarishwe, nk’uko Imana yari yabibategetse (19,21,24). Iyo uwizera azamuye ijwi agatakira Uwiteka, hari ibihome bisenyuka, maze umuntu agatabarwa (Yer.33.3). Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n’inzu ya se n’ibyo yari afite byose– (25): Akagozi gatukura kapfunditswe ku idirishya, katumye ingabo z’Uwiteka zizigama inkike y’aho inzu ya Rahabu yari iherereye, maze we n’abe bararokorwa. Mbega ineza, n’imbabazi biranga Uwiteka! (Kuva 34.6-7). Ubuntu Rahabu yagiriwe, bwatumye ahindurirwa amateka, yinjizwa mu bwoko bw’Imana (25). Zirikana: Ubwo buntu nibwo wowe nanjye twagiriwe, tuba abana b’Imana, tubikesha kwemera no kwizera Yesu (Yoh.1.12). Indir.105 Gushimisha.