Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 9 Ukwezi kwa kabiri Kubara 11.24-35;12.1-16

February 9 - February 10

Ikib.3

Yenda ku mwuka umuriho amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi (11.25): Mbere yo kuyobora ubwoko bw’Imana, aba bayobozi bagombaga kubanza bakuzura Umwuka! Uku ni ko Imana ikora, iteka iyo itoranije umuyobozi wo kuyobora ubwoko bwayo, ibanza kumuha Umwuka wayo. Umwuka ni we utanga ubugingo (Yoh.6.63), ni we utanga imbaraga (Ibyak.1.8) ndetse n’ubwenge bwo kuyobora (Yes.11.2). Uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugiga ikomeye cyane (33): Kutizera kw’abantu kwabagabije umujinya w’Imana! Bari barategetswe kujya batoragura ibingana n’ibyo bakeneye ariko babonye izi nkware, baratoragura, baranika (32). Uyu mururumba ni wo wabazaniye igihano. Miriyamu na Aroni banegura Mose (12.1): Nubwo bombi bari abavandimwe ba Mose, Miriyamu na Aroni bamugiriye ishyari ndetse batangira kumunegura. Umugore yari yararongoye ni urwitwazo kuko icyabateraga ishyari ni uko Mose yari yaratoranirijwe kubayobora, ari we muto, kandi bafite impano (2). Imbuzi: Itegeko rya 10 ritubuza kwifuza iby’abandi (Kuva 20.17).

Details

Start:
February 9
End:
February 10

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN