Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 9 Ukwezi kwa gatatu Kubara 21.1-20

March 9

Ikib.2,3
Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo (2): Umwami
wa Kanani yarwanyije Abisirayeli maze batakira Imana yabo ndetse bahigira
Imana umuhigo. Imana yabashoboje gutsinda. Nabo bubahiriza umuhigo
bahize (3). Mose arabasabira (7): Abisirayeli bari bananijwe n’urugendo rwo
kuzenguruka igihugu cya Edomu, manu yari imaze kubava ku nzoka kandi
badafite amazi yo kunywa. Kwivovotera Imana na Mose byabazaniye ingaruka
yo kuribwa n’inzoka. Kwihana kwabo bagasaba Mose kubasabira byatumye
Imana ishyiraho inzira yo kubakiza. Icyo Imana yakoze cyasuraga Yesu uzaza
akikorera ibyaha n’ibyago byacu ku musaraba (Yoh.3.14-15). Nitugira ibyago
tugacumura, nubwo twabiterwa n’impamvu ikomeye, dukwiye kwihana kugira
Umusomyi wa Bibiliya 2025 30
ngo tuzashobore kugera muri Kanani yo mu ijuru kandi dushobore gukorera
Imana tunezerewe. Zirikana: Buri mukristo wese akwiye kumenya inyigisho
nkizi: Icyaha, urubanza, kwihana no gukizwa, kandi akazisobanukirwa neza.
Indir 45 Gushimisha.

Details

Date:
March 9

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN