Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 8 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 6.1-15

September 8, 2024 - September 9, 2024

Ikib.3

Nuko bene data mutoranye muri mwe abantu barindwi, bashimwa, buzuye Umwuka Wera,…(3): Ikindi kibazo cy’amakimbirane cyaravutse giturutse ku ivangura rishingiye ku rurimi rw’aho abantu baje baturuka (Ikigiriki-Igiheburayo), nyamara bose bari Abayuda. Aya makimbirane yakemuwe no gutoranya abantu bujuje ibisabwa, kandi bikorwa mu mucyo. Kubera ko mu buyobozi harimo abantu bakwiriye, bamenye uko bahosha amakimbirane mu buryo bwiza (7). Gukemura amakimbirane mu buryo bukwiriye ni umusingi wo kwagura ivugabutumwa. Nuko bahagurutsa abagabo b’ibinyoma baravuga (13): Nubwo aba bayobozi bandi bari abanyedini, ntibyababujije gucura umugambi wo kwicisha Sitefano, umuntu w’Imana wari wuzuye ubuntu bwayo n’imbaraga zayo. Ishyari nta kibi ritakoresha umuntu n’ubwo yaba ari umunyetorero. Gusenga: Mana yacu, duhe umutima wuzuye ubuntu bwawe, bityo ishyari ribure aho rimenera muri twe. Indir. 188 Gushimisha.

Details

Start:
September 8, 2024
End:
September 9, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN