Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 6 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 12.1-25

October 6, 2024

Ikib.2

Kuko Uwiteka ubwe yishimiye kub­īhindurira ubwoko (22): Abisirayeli bajyaga bacumura, ariko iki kintu cyo kwisabira umwami, cyabateranyije n’Imana bikomeye (19). Natwe tugomba guha agaciro ukuba Imana yaraturemye mu ishusho yayo (Itang.1.26-27), ndetse kubwo kwizera Umwami Yesu, tukaba twarahawe ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yoh.1.12). Ibi byonyine byakagombye kuba impamvu yo kubaha Uwiteka, no kumukorera by’ukuri n’imitima yacu yose, “…Ku bwanjye ntibikabeho ko ncumura ku Uwiteka, nkareka kubasabira” (23): Burya icyaha si ugukora ikibi kibujijwe gusa, ahubwo no kudakora inshingano wahawe n’Imana uba ucumuye. Nk’umuntu ufite inshingano zo guhagararira Imana mu bantu bayo, Samweli yasezeranye ko atazahagarika kubasengera. Niba guhagarika gusengera abantu ari icyaha ku muyobozi, birumvikana ko kutabasengera na hato ari igicumuro gikabije ku Mana Gusenga: Mana, mfasha kwibuka ibyiza wangiriye, kandi umpe kugira ubushobozi bwo kugukorera, no gusengera abandi. Indir. 193 Gushimisha.

Details

Date:
October 6, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN