Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 5 Ukwezi kwa mbere Matayo 5.13-26

January 5 - January 6

Ikib.2,4 Muri umunyu w’isi… (13): Twebwe Abakristo Umwami Yesu yaduhaye imbaraga zidasanzwe dukwiye kumenya kuzikoresha no kuguma muri we. Nk’uko umunyu ufite umumaro munini cyane, nko kubika ibintu ngo bitabora, kuryoshya ibyo kurya n’ibindi, niko abakristo dufite inshingano yo guhindura aho turi, ahari ibitagenda neza tugatuma bigenda neza ku bw’Ijambo ry’Imana. Umukristo wese yagombye guhora aharanira kuba uzana impinduka nziza aho ari hose akanabera maso ubuhamya bwe.  Usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe (24): Muri uyu murongo Yesu atwigisha neza ko igipimo cya mbere umukristo akwiriye kwisuzumiraho niba yemerwa n’Imana, ni ukubanza kureba uko imibanire na bagenzi be imeze akabanza akayitunganya. Mwenedata ujye uharanira gukomeza kubana n’abandi neza. Zirikana: Igihe cyose umuntu afitanye amakimbirane n’undi muntu bitera intandaro yo kutemerwa n’Imana. Indir. 318 Gushimisha.

Details

Start:
January 5
End:
January 6

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN