
- This event has passed.
Ku cyumweru 4 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 2.1-10
Ikib.3
…Njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito (1):
Imana yahishuriye Pawulo ko agomba kujya i Yerusalemu kugira ngo
ashyikirane n’izindi ntumwa, azisobanurire iby’ubutumwa bwiza atangaza mu
banyamahanga. Ibi byari ngombwa kugira ngo bose bakumire amakimbirane.
Ubutumwa bose bavugaga bwari bumwe uretse ko Petero yahamagariwe
kubwiriza Abayuda, naho Pawulo akabwiriza abanyamahanga (8). Pawulo
yitwaje Tito wari umugiriki wakiriye agakiza kandi atarakebwe. Pawulo amaze
gusobanura ubutumwa abwiriza mu batakebwe, ntawahatiye Tito gukebwa.
Cyakora hari abantu bamwe bari bakomeye ku mihango y’idini, bumvaga ko
udakebwe atabasha gukizwa (Ibyak.15.1-2). ibyo nibyo Pawulo yavuguruzaga
kuko agakiza kabonerwa mu kwizera Kristo byonyine. Benedata duhore turi
maso kandi twirinda kuko, no mur’iki gihe, hari inyigisho zisubiza abantu mu
bubata bw’amategeko. Zirikana: Nta muntu utsindishirizwa n’amategeko
imbere y’Imana, umukiranutsi abeshwaho no kwizera (Heb.10.38). Indir.105
Gushimisha.