
- This event has passed.
Ku cyumweru 30 Ukwezi kwa gatatu Kubara 28.1-30
Ikib. 1,4
Ibi ni byo bitambo n’amaturo bikongorwa n’umuriro mukwiye kujya
mutambirira Uwiteka (3): Ibitambo byari uburyo bukomeye bwo kuramya
no guhimbaza Imana. Hari ibitambo bigomba gutambwa buri munsi. Ibitambo
bigomba gutambwa uko bikwiye gutambwa n’ibihe bigomba gutambwa
birasobanutse neza, Hari n’Ibitambo byo ku Isabato byari bifite umwihariko
wabyo urusha agaciro ibitambo bya buri munsi, hakabaho n’ibitambo bya buri
kwezi nabyo byagiraga akarusho ku bindi bitambo. Mu kwezi kwa mbere
ku munsi wako wa cumi n’ine, hajye habaho Pasika y’Uwiteka (16):
Kwizihiza Pasika no kurya imitsima idasembuwe byakorwaga muri gahunda
igaragaza icyubahiro cy’Imana. Muri rusange ibitambo byagombaga gutuma
ubwoko bw’Imana bukomezanya umubano uhoraho n’Imana yabo, bukamenya
kwera kwayo kandi bugahora bushima Imana no kwemera gutegekwa na
Yo. Zirikana: Yesu Kristo yahindutse umutambyi w’ibyiza bizaza (Heb 9.11).
Indir.11 Gushimisha.