Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 3 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 3.1-18

November 3, 2024

Ikib.4

Umwami Nebukadunezari yakoze igishushanyo cy’izahabu (1): Birashoboka ko igitekerezo cyo kurema igishushanyo kinini, byatewe n’ihungabana ry’igishushanyo Nebukadunezari yarose, kikamutera ubwoba (2.31). Biranashoboka ko Nebukadunezari yashakaga igishushanyo cyo guhangana n’icyo yarose, kuko Abakaluduya baremaga imana zabo n’amaboko yabo (Hab.1.5-8). Ikibaya cya Dura, cyari mu Majyepfo ya Babuloni, Nebukadinezari ahashyira igishushanyo kirekire, kuburyo abantu benshi bakibonaga (6). Ariko amategeko y’Imana ntabwo yemereraga Abayuda kuramya ibishushanyo bibajwe (Kuva 20.4-5). Mbese nibyiza kumvira abantu kuruta Imana? (Ibyak.5.29). Dukwiriye kugambirira kutagira impamvu n’imwe ituma dushimisha abantu aruko tubanje kwitandukanya n’Imana. Mbese Imana iribubakize amaboko yanjye ni iyihe? (15b): Nebukadinezari yunze mu mitekerereze y’abami b’Ashuri, bibwiraga ko nta mana iruta izabo (2Abami 19.10-12). Gusa twe abakijijwe ntampamvu nimwe yadutandukanya n’Urukundo rw’Imana yacu (Rom. 8.38-39). Indir.108 Gushimisha.

Details

Date:
November 3, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN