
- This event has passed.
Ku cyumweru 29 Ukwezi kwa cumi n’abiri Zaburi 87.1-7
Ikib.5
Urufatiro yashyizeho ruri mu misozi Yera (1): Bamwe batekereza ko iyi Zaburi zinza cyane yahimbwe mu gihe cy’umwami Hezekiya wayoboye Isirayeli mu myaka ya 715-687 (Mbere ya Kristo), muri icyo gihe Egiputa bayitaga Rahabu (4; Yes.30.7). Umuririmbyi rero araririmba ubwiza n’icyubahiro by’ubwami bwa Mesiya, ndetse n’umurwa mwiza wa Yerusalemu (3). Mbese ujya witegereza ibibera muri iyi isi, maze ugahumurizwa no kwibuka ko atariho tuzaba iteka ryose? Umuntu wese yavukiyeyo, kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza (5b): Mugihe umuririmbyi yahimbaga iyi ndirimbo, hariho ibihugu byari bikomeye umuntu yishimiraga kuba afite ubwenegihugu bwabyo, ibyo bihugu ni nka Etiyopiya, Egiputa, Babuloni, Filisitiya, na Tiro. Nyamara umuririmbyi ahamya ko ubwenegihugu buzifuzwa mugihe cyari kigiye kuza, ari ubwenegihugu bwa Yerusalemu. Twe abakijijwe dufite gakondo mu ijuru, kandi hariyo amazu menshi (Yoh.14.1-2). Imbuzi: Haranira gushaka ubwenegihugu bwo mu ijuru, kuko nibwo bwonyine buzagira agaciro Yesu nagaruka. Indir. 120 Gushimisha.