Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 26 Ukwezi kwa mbere Kubara 9.1-23

January 26 - January 27

Ikib.3

Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe (2): Nubwo Abisirayeli bari bakiri mu rugendo rwo mu butayu, bahamagariwe kuziririza Pasika y’Uwiteka kandi bakubahiriza amategeko yose nk’uko Imana yayatanze (5). Abatari bejejwe kuko bari batunguwe no gupfusha bakanduzwa n’intumbi (6,7) bahawe amahirwe yo kwizihiza Pasika bamaze guhumanuka (10,11). Nta muntu wari wemerewe kwirengagiza uwo munsi n’icyo gitambo (13).Nuy’umunsi itorero rya Kristo ryizihiza pasika, akenshi tujya no kwi gaburo ryera rishushanya amaraso ya Yesu (1Kor.5.7). Itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema (23): Nubwo Mose ari we wari umuyobozi ugaragara wa Isirayeli, Uwiteka ubwe ni we wategekaga imibereho n’imigendere y’Abisirayeli. Kumvira Uwiteka no kugendera mu mahame ye ni ryo ryari ibanga ry’umugisha w’ubu bwoko kandi n’uno munsi ni ko bikiri (Kuva 19.5, Yoh.14.20-22). Zirikana: Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu (Yes.1.19). Indir.182 Gushimisha.

Details

Start:
January 26
End:
January 27

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN