
- This event has passed.
Ku cyumweru 22 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 4.1b-22
Ikib. 1
Nimuze tujye kwenda isanduku y’Isezerano ry’Uwiteka,..(3): Ibyaha byo kutumvira Imana byakozwe n’abahungu ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi, ndetse na se Eli umutambyi mukuru utarashyize imbaraga ngo abagarure mu nzira nziza, byatumye Abisirayeli bose bigomeka ku Mana, ndetse n’ibitambo bigatambwa mu buryo butukisha Uwiteka. Ibyo byatumye Imana ibarakarira, ibateza Abafilisitiya barabatera, barabatsinda, kandi bica ingabo nyinshi z’Abisirayeli (2-3). Abisirayeli babonye Imana itakibatabara nk’uko byari bisanzwe, aho kwihana ibyaha byabo ngo Uwiteka ababarire, bihutira kuzana isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ku rugerero. Icyo gihe bwo batsinzwe birenze, abahungu ba Eli nabo babigwamo, ndetse n’isanduku y’isezerano Abafilisitiya barayinyaga. Eli amenye ko isanduku y’isezerano yanyanzwe. Icyubahiro gishize kuri Isirayeli (22): Izi n’ingaruka zizanwa n’icyaha. Zirikana: Icyaha gituma uwagikoze atabona gutabarwa k’Uwiteka, keretse abanje akihana. Indir. 118 Gushimisha.