
- This event has passed.
Ku cyumweru 2 Ukwezi kwa kabiri Matayo 9.14-26
Ikib.1
“Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n’umukwe,.. ” (15): Yesu ubwe niwe wivugiye aya magambo, asubiza Abafarisayo ku kibazo yabajijwe n’abigishwa be kubijyanye no kwiyiriza ubusa. Birashoboka ko Abafarisayo biyirizaga ubusa kwinezeza ubwabo, bakarutwa n’abakoresha b’ikoro imbere y’Imana (Luka 18.11-14). Birashoboka ko abakoresha b’ikoro babaranwaga n’abanyabyaha, kubera ko batwaraga ibirengeje ibyo bategetswe (Luka 3.12). Umuntu w’Imana ntabwo ari unena abandi kuko badakijijwe, kandi Imana ntiyishimira ko umunyabyaha apfa (Hez.18.23). Umwana w’umuntu yaje gushaka no gukiza icyari cyazimiye (Luka 19.10). Uretse n’Abayuda, Yesu akiza n’abanyamahanga. Umugore wari umaze imyaka 12 arwaye, yatekereje ko aramutse ageze kuri Yesu uburwayi bwe bwashyirwaho iherezo, niko byagenze Yesu amukiza uburwayi bumaze igihe kuri we (22). Natwe ntabwo duhejwe kwa Yesu. Zirikana: Yesu arahamagara abarushye n’abaremerewe ngo abaruhure (Mat.11.28). Indir. 28 Gushimisha.