Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 2 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 13.31-35

March 2

Ikib. 5
Na ko ni gato hanyuma y’imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini
(32a): Yesu yatanze ikigereranyo cy’ukuntu Ubwami bw’Imana bwaguka
bugakura. Bitangira ari bitoya byoroheje, rimwe na rimwe abantu babisuzugura,
ariko bikagenda bikura ndetse bikagirira umumaro abantu benshi. Agakiza
kagira umumaro ku bakijiwe ariko no kuri rubanda rwose rubakikije. Ikindi ni
uko abantu bakijijwe bakwiriye kwihanganira intambwe zo gukura mu buryo
bw’Umwuka, ntabwo uzahita umenya byose, ntabwo impano zihita zikura
umunsi umwe ngo zigere ku gasongero. Reka ubuntu bwa Yesu bukore umurimo
wabwo muri wowe kandi wige gutera intambwe mu Mwuka Wera. Maze inyoni
zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo (32b): Uko igiti gikura
kikaba inganzamarumbo inyoni zikagituramo niko kwaguka k’umurimo w’Imana
muri twe kugirira umumaro benshi. Gukura kwacu mu Mwuka ni inyungu ku
Itorero ryose n’isi muri rusange (2 Kor.6.10). Icyifuzo: Senga kugira ngo igihe
umaze mu gakiza kijye kigufasha kugirira umumaro abantu benshi. Indir. 33
Gushimisha.

Details

Date:
March 2

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN