
- This event has passed.
Ku cyumweru 19 Ukwezi kwa mbere Kubara 5.1-10
Ikib.4 Tegeka abasirayeli bakure mu mahema yabo umubembe wese n’uninda wese n’uhumanijwe n’intumbi wese (1): Turi mu gihe gahunda zo kwirinda indwara zanduza no kurinda abazirwaye harimo no kwita kw’isuku n’isukura. Imana yo yari yarabishyize mu mategeko Mose yahaye Abisirayeli kandi ibaha igisobanuro cyumvikana (3). Ntabwo bitangaje ko kwita ku buzima busanzwe na byo Imana ibishyira mu byo tugomba gukora ngo tuyikiranukire! Yature icyaha yakoze kandi arihe icyamushyirishijeho urubanza (7): Kwihana icyaha byajyanaga no kucyatura, ukariha iby’abandi ndetse ukongeraho n’inyungu! Imana ikiranuka ishaka ko abantu bayo na bo baba abera, bakagendera mu gukiranuka muri byose (Lewi.20.7-8). Nta kwirengagiza, n’iyo uwambuwe yabaga yarapfuye, Imana yamusigariraga mu mwanya (8) kuko icyaha ntigikurwaho no kugitwikira cyangwa kucyiyibagiza. Icyifuzo: Sengera abantu b’Imana bige kugenda bakiranuka muri byose. Indir. 68 Gushimisha.