Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 17 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 9.1-19

November 17, 2024

Ikib.4

, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n’amateka yawe (5): Mu gihe Daniyeli yari hafi kumara imyaka 70 mu bunyange, yibutse ko Imana yategetse imyaka Abayuda bagombaga kumara mu bunyage, afata igitabo cy’umuhanuzi Yeremiya asanga ko bagombaga kumara imyaka 70 (2; Yer. 29.10). Birashoboka ko Daniyeli yanze ko abantu bazasubirana i Yerusalemu ibyaha bakuyeyo, bituma yihana mu cyimbo cyabo. Umuco wo guhagarara mu cyimbo cy’abandi ni umuco mwiza wagiye ugirwa n’intwari mu kwizera. Nuko noneho Mana yacu, umva gusenga k’umugaragu wawe no kwinginga kwe (17): Nyuma yo kwihana no kwibutsa Imana ibyaha Abayuda bakoze, Daniyeli arasaba imbabazi mu cyimbo cyabo ngo Imana ibagirire Imbabazi. Yesu nawe ari ku musaraba yasabiye abamwaga. Zirikana: Gukizwa ntabwo bitubuza kugerwaho n’ingaruka z’ibyaha byacu, cyangwa se iby’abandi. Kwihana ni wo muti ukwiriye, kandi dushobora kwihana no mu cyimbo cy’abandi. Indir. 83 Agakiza.

Details

Date:
November 17, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN