Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 15 Ukwezi kwa cumi n’abiri Zaburi 85.1-14

December 15, 2024

Ikib.2

Uwiteka, wagiriye igihugu cyawe imbabazi (2): Umwanditsi w’iyi Zaburi afite ihumure rituruka ku Mana, imbabazi z’Imana ntabwo zigarukira ku gihugu gusa, cyangwa ku muntu; ahubwo imbabazi zayo zigera kuri buri wese, kandi isi n’ibiyuzuye byose niby’Uwiteka (24.1). Iyi Zaburi igaragaza ko dukwiriye gushishikazwa no kwibuka uburyo Imana yacu itugirira imbabazi, ndetse ibi bigaragazwa n’izuka rya Kristo rituma tugira ibyiringiro byo kuzabona umurage utabora (1 Pet.13-4). Kandi Uwiteka atanga ibyiza (13): Imbabazi z’Imana zimerera umuntu kubona inzira anyuramo imuganisha ku byiza Imana itanga. Impamvu ikomeye twagiriwe imbabazi ni ukugira ngo dusingire ukuri n’ubuntu biri muri Kristo Yesu (Yoh.1.14). Ndakwifuriza gutera intambwe, ugaca bugufi, ukakira Imbabazi ziva k’Uwiteka; kuko bizakugeza ku byiza Imana yateguriye abayubaha. Zirikana: Imbabazi z’Imana ziruta kure cyane umujinya wayo, kandi itinda kurakara (Yona 4.2). Indir. 131 Gushimisha.

Details

Date:
December 15, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN