Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 13 Ukwezi kwa kane Matayo 26.57-68

April 13

Ikib.2,3
Bose bashaka Yesu ho ibirego by’ibinyoma (59): Birababaje kuba abayoboye
abandi mu by’iyobokamana aribo bari bari gucura imigambi mibi yo kwica Yesu.
Kugira Itorero umuntu abarizwamo cyangwa imirimo runaka akora, ntibihagije
byonyine mu kugaragaza ko turi abantu b’Imana. Mbese wamaze kwegurira
umutima wawe Kristo? Muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo
bw’ubushobozi bw’Imana (64): Aya magambo Yesu yabashubije ntibabashije
kuyasobanukirwa, ahubwo bayafashe nko kwisumbukuruza akigira nk’Imana.
Kuri bo ibi byari icyaha gikomeye gifatwa nko gutuka Imana kandi gihanishwa
urupfu. Mbese wamaze kumenya ko Yesu Kristo ari Imana mu buryo bwuzuye
kandi akaba n’umuntu mu buryo bwuzuye? Niba ukibishidikanya, egera bene so
bakuze mu by’Umwuka cyangwa abayobozi b’Itorero ubarizwamo bagufashe.
Gusenga: Mwami Yesu Nshoboza kugusobanukirwa byimbitse bityo ndusheho
no gusobanurira abandi kugira neza kwawe. Indir. 35 Gushimisha.

Details

Date:
April 13

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN