
- This event has passed.
Ku cyumweru 13 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 17.1-24
Ikib.1
…Nimumpe umugabo turwane twembi (10): Mu gihe ingabo zihanganye zabonaga ko urugamba rushobora kugwamo abantu benshi, cyangwa bahanganiye ahantu haruhije (21), barumvikanaga bakitoramo intwari imwe ku ruhande rumwe, ikarwana n’intwari yo ku rundi ruhande; maze utsinze akaba ahesheje intsinzi abo ku ruhande rwe. Goliyati yari yifitiye icyizere; ari igihanyange, kandi afite ubunararibonye ku rugamba, afite n’ibikoresho by’intambara bihagije. Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli (14): Nta bigwi byinshi bivugwa kuri Dawidi, nta n’ubwo yari yaratoranyijwe mu ngabo zatabaranaga na Sawuli. Nyamara ni we wari ufite ibanga ry’intsinzi y’Abisirayeli. Na Yesu Kristo, Intare yo mu muryango wa Yuda n’Igishyitsi cya Dawidi, niko yanesheje, agahesha intsinzi abamwizeye; bahisemo kuba ku ruhande rwe (ibyah.5.5). Zirikana: Mu gihe abandi biringira amagare n’amafarashi, mureke twe dukomeze twizere izina ry’Uwiteka Imana yacu (Zab. 20.8). Indir. 210 Gushimisha.