Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Ku cyumweru 1 Ukwezi kwa cumi n’abiri 1 Yohana 5.1-12

December 1, 2024

Ikib.2

Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n’Imana (1): Isano dufitanye na Yesu ituruka ku kwizera mu buryo budasubirwaho. Kwizera Yesu bitwinjiza mu mugabane w’abana b’Imana (Yoh.1.12). Urukundo ukunda Imana ni rwo rukurehereza kubahiriza amategeko yayo, maze uko ugenda utindana na yo, ukarushaho kunguka kuyimenya neza, kuko amategeko yayo atarushya(3). Uwamaze kubyarwa n’Imana agahinduka icyaremwe gishya ni nawe unesha iby’isi, akabasha kubahiriza iby’ategetswe (4,5; 2Kor.5.17). Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo (12): Umwuka yahishuriye Yohana urukundo Yesu yamukundaga, bituma amenya ko Kristo ari we wenyine ubonerwamo ubugingo buhoraho. Ufite Yesu ni we ufite ubwo bugingo, utamufite nta bugingo afite (12; Ibyak.4.12). Zirikana: Ibi byandikiwe kugira ngo wizere kandi umenye ko ufite ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo (13). Indir. 30 Agakiza.

Details

Date:
December 1, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN