
- This event has passed.
INCAMAKE Y’UBUTUMWA BWIZA BWANDITSWE NA LUKA
Umwanditsi Luka ni we wanditse Ibyakozwe n’Intumwa. Yajyaga agendana na Pawulo, ajya kwamamaza ubutumwa. Yari umuganga (Kol.4.14). Yari umunyabwenge cyane, umenyereye kwitegereza ibintu n’abantu, akabirondora neza, akandika byose abikurikiranije uko byabaye, atabeshya, adakeka, adakabya (1.1-4). Yakunze kutubwira uwari ku ngoma mu gihugu runaka, kugira ngo tumenye neza ko ibyo atubwira kuri Yesu byabaye koko (urugero: 2.1 na 3.1,23). Kimwe cya kabiri cy’ubu butumwa cyerekeye ku bintu bitaboneka mu bundi butumwa uko ari butatu: cyane cyane igice cya 1 n’icya 2 n’icya 24, niby’urugendo ruheruka rwa Yesu ajya i Yerusalemu (9.51-18.14). Luka ntiyandikiye Abayuda gusa, yandikiye abari ku isi bose. Yanditse ko Yesu ari we Mucyo uvira amahanga (2.32). Luka yatwandikiye byinshi ku bamalayika, ku byo gusenga, ku byo kubabarirwa ibyaha no ku byo kwishima. Ibiri muri iki gitabo: 1.1-4.13: Kuvuka k’Umwana w’umuntu n’ubwana bwe no kwitegura kwe. 4.14-9.50: Ibyakozwe n’Umwana w’Umuntu ari i Galilaya. 9.51-19.44: Ibyabaye mu nzira ajya i Yerusalemu. 19.45-21,38: Ibyabaye i Yerusalemu. 22-24: Urupfu rw’Umwana w’Umuntu, kuzuka kwe no kuzamuka kwe.
Ikib.1,3
Kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari iby’ukuri (4): Luka yandikiye Tewofilo, kugira ngo amenye adashidikanya ko ibyo yizeye ari ukuri, kandi ko Yesu Kristo yazanywe mu isi no gushaka, no gukiza icyari cyazimiye (19.10). Niyo mpamvu uwumva ijambo ry’Imana akwiriye kuryitondera, kugira ngo amenye asobanukirwe, kandi yere imbuto zikwiriye abizera Yesu. Gutega amatwi ijambo ry’Imana si imigenzo y’idini, muri ryo harimo ubugingo kuko Yesu ni we Jambo, kandi ni we utanga ubugingo (Yoh.1.1, 6.68-69). Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe (13): Zakariya yari umutambyi, kandi we n’umugore we bari abakiranutsi, icyakora nta mwana bagiraga (6-7). Zakariya yatuguwe na Malayika wamubonekeye agira ubwoba bwinshi, ariko ahabwa isezerano ry’uko agiye kubyara umwana w’umuhungu akazamwita Yohana. Mu byo uhura nabyo byose ntihakagire ntakimwe kikubuza guhimbaza Imana. Hari abantu bavuga ngo Imana ntishobora gukora ibitangaza nk’ibyo yakoraga kera, gusa ndaguhamiriza ko Imana idahinduka ibyo ibigaragariza muri Kristo Yesu (Heb.13.8)